Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUInshuti magara za Tshisekedi zikomeje kwisangana na M23

Inshuti magara za Tshisekedi zikomeje kwisangana na M23

Uwari uhagarariye ishyaka rya Perezida Tshisekedi, UPDS muri Diaspora, Ange Kalonji yakiriwe na AFC/M23 ya Corneille Nanga, akaba yagaragaye i Rutshuru muri Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa RDC.

Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23 mu bya politike, yavuze ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka UPDS hamwe n’abandi bavuye hanze ya Afurika b’Abenyekongo, biyunze kuri Alliance Fleuve Congo.

Ati: “Turi i Rutshuru hamwe n’abayobozi bakuru bari bakomeye muri UPDS ndetse n’abandi Banyekongo bavuye muri Diaspora binjiye muri Alliance Fleuve Congo.”

Abarimo Ange Kalonji yazanye n’abavuye muri Canada, America no mu bihugu by’iburayi nk’uko amakuru avuga.

Mu gihe ibi byabaye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ku Cyumweru taliki 14 Mata 2024, wari wasohoye itangazo usaba ubutegetsi bwa Kinshasa kuganira n’umutwe wa M23.

Mu bizatuma umutekano ugaruka mu Burasirazuba bwa Congo ni uko Ubutegetsi bwa Kinshasa buzagirana ibiganiro na M23 nk’uko ibikubiye muri iyo nyandiko bubivuga.

Ubumwe bw’Uburayi bugaragaza ibi byifuzo bunagaragaza ko ibyo igisirikare cya Congo cyahisemo bitaba inzira igarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!