Urubyiruko ruhawe amahirwe yo guhabwa asaga miliyoni eshatu.

Urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga rwahawe amahirwe yo guhabwa amafaranga asaga miliyoni 3 z’amanyarwanda yo gutangiza umushinga ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, European Union na UNDP.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’urubyiruko n’ubuhanzi ( Ministry of Youth and Arts Rwanda), ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X.

Uko gahunda iteye:
1. Uzana igitekerezo gusa.
2. Ukiga
3. Iyo birangiye ukora ikizamini.

Nyuma y’ikizamini urubyiruko 100 rutsinze buri wese atahana amadorari y’Amerika ibihumbi 3 ni ukuvuga asaga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko hazigishwa abantu 1000. Itariki ya ntarengwa yo kuba ababyifuza bamaze kwiyandikisha ni 13 Gicurasi 2024.

Niba ushaka kwiyandikisha kanda hano:
http://www.TEFConnect.com

Loading

One thought on “Urubyiruko ruhawe amahirwe yo guhabwa asaga miliyoni eshatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!