Home AMAKURU Nyanza: Umukozi wa ISCO yirashe nyuma yo gukeka umukozi we kumuca inyuma
AMAKURU

Nyanza: Umukozi wa ISCO yirashe nyuma yo gukeka umukozi we kumuca inyuma

Mu Karere ka Nyanza umukozi wa Kompanyi ya ISCO wanabaye umusirikare w’u Rwanda, bikekwa ko yirashe akitaba Imana abitewe nuko umugore we yasambanyijwe n’umukozi we.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024, nibwo amakuru y’urupfu rwa Mugiraneza Wellars alias CACANA yamenyekanye, akaba yari atuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma ho mu Kagari ka Gasoro.

CACANA yakoreraga Kompanyi icunga umutekano ya ISCO, aho yacuganga ibigega by’amazi bya WASAC biri mu Mudugudu wa Nyamazi mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo ho mu Karere ka Nyanza.

CACANA bikekwa ko yitabye Imana yirashe, impamvu yamuteye kwirasa ngo yahoze ari umusirikare w’u Rwanda ajya mu butumwa bw’akazi (mission) akajya yahorereza umugore we amafaranga, umugore na we akagura imitungo ariko akayandika mu mazina y’umukozi (umukozi wakoraga mu rugo rwabo).

Umuturage yatangaje ko CACANA yavuye mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu agasanga imitungo yose yaguze yanditse ku mukozi, ikindi kandi ngo yanasanze uwo mukozi yarashakanye n’umugore we.

Ati: “Ari muri mission yoherereje umugore amafaranga, agura icyuma gisya n’ibindi aje asanga byose byanditswe ku mukozi wabo, kandi uwo mukozi yaranamurongoye babana, bikekwa ko aribyo byamuteye kwirasa mu muhogo arapfa.”

Bwana Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yavuze ko ibyaba bikekwa ko byateye CACANA kwirasa, ari ibibazo yari afite mu muryango.

Gusa Meya Ntazinda ntiyasobanuye ibyo bibazo, yavuze ko biri mu iperereza.
Yagize ati: “RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

CACANA asize umugore bikekwa ko yari yarigaruriwe n’umukozi we n’abana.

src:Umuseke

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!