Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yinjije mu ngabo z’u Rwanda Abofisiye 624 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Ni umuhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Perezida Kagame yabanje gusura ibikorwa birebana n’ubuvuzi ndetse n’uburezi butangirwa mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Ni umuhango witabiriwe n’Abasirikare bakuru b’igihugu barimo n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Ubuyobozi bwa Polisi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana na Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Perezida Kagame yashimiye Abofisiye bashya kuba barahisemo gukorera igihugu cyabo cy’u Rwanda mu ngabo z’igihugu no kuba bararangije amasomo yabo neza.
Yagarutse ku mateka y’igihugu yihariye. Ati: “Amateka yabuze amahoro, hakavamo gutakaza abanyarwanda benshi nubwo ibyinshi byakozwe n’abanyarwanda ubwabo, hari n’ababishyigikira, bakabihembera […]”
Avuga ko abenshi igihugu cyatakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho bari bahuriye n’umwuga wo kwirinda cyangwa kurinda igihugu.
Ati: “Ndabivugira kugira ngo abantu bawutinyuke, uyu mwuga ntabwo urengera igihugu gusa, biba bivuze no kurengera wowe ubwawe.
Biguhaye uburyo wirinda ukarinda n’abandi naho ubundi kutawujyamo, kutawutinyuka ntibyakubuza gutakaza ubuzima.”
