Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kwibuka30:Kamonyi,umwenda dufitiye abacu ni ukubibuka tuzirikana ineza yabarangaga ndetse n’urupfu rubi bapfuye

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kamonyi avuga ko umwenda Abanyarwanda dufitiye abacu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari ukubibuka tuzirikana ineza yabarangaga ndetse n’urupfu bapfuyemo imihanda yose ndetse n’inzira yose banyuze nubwo bihora mu mitima y’abarokotse Jenoside.

Ni amagambo yavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Rugalika kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Mata 2024 wabereye mu kagari ka Sheli kuri GS Kinyambi ahubatswe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

 

Jean de Dieu Nkurunziza,Gitifu w’umurenge wa Rugalika

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko bahisemo ko bibukira hano i Kinyambi ndetse hanubakwa iki kimenyetso cy’amateka mu rwego rwo kuzirikana abatutsi biciwe muri santeri ya Biharabuge kuko hari Bariyeri yiciweho abatutsi barenga 800.

Ati: “Impamvu twahisemo guteranira hano, aha ni mu kagari ka Sheli gafite amateka ashaririye cyane ko hano hafi muri santeri ya Biharabuge hari bariyeri yiciweho abatutsi basaga 800 tukaba rero twaranubatse kiriya kimenyetso mwabonye kugirango abateka y’ibyabereye hano bitazasibangana.”

Nyirankunzi Seraphine watanze ubuhamya yavuze byari bigoye kubaho urikumwe n’ibikomere ariko agashimira Inkotanyi zamurokoye ariko akavuga ko nubwo yarokotse ntakintu yarokokanye kuko abana be bose uko bari 5 bapfuye muri icyo gihe ariko nubwo bimeze bityo hari byinshi byo gushima.

Ati: “Ntabwo byari byoroshye kuba mu buzima bwa Jenoside kuko barantemaguye ariko sinapfa usibye ijisho ryanjye ryagize ikibazo icyo gihe twabaga tuvirirana twaje kuvuzwa n’Inkotanyi zaje kutugeraho ziratuvura turakira turarokoka, ariko nubwo narokotse muby’ukuri ntacyo narokokanye kuko abana banjye bose uko ari batanu barapfuye ntawasigaye, ariko turashima Perezida Kagame n’inkotanyi batubaye hafi ubu tukaba twariyubatse babigizemo uruhare.”

Benedata Zacharie,Perezida wa Ibuka muri Kamonyi

Umuyobozi wa IBUKA muri aka karere ka Kamonyi Benedata Zacharie avuga ko hari umwenda dufitiye abacu bishwe.

Ati: “Umwenda dufitiye abacu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni ukubibuka tuzirikana ineza yabarangaga ndetse n’urupfu bapfuyemo imihanda yose ndetse n’inzira yose banyuze nubwo bihora mu mitima y’abarokotse Jenoside.”

Yavuze kandi ko usibye n’abanyarwanda, no ku isi yose bakwiye kubona ko nta muntu numwe ufite inyungu akura ku cyaha cya Jenoside yasabye ko hakwiye gukazwa umurego mu kwibuka kuko biha abarokotse imbaraga zo gusohora agahinda ku barokotse kandi bikaba na bimwe mu miti y’uhungabana kubagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside.

Dr Nahayo Sylvere, Meya w’Akarere ka Kamonyi

Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko kwibuka ari igikorwa cyiza kizakomeza cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe no guhumuriza abarokotse.

Ati: “Kwibuka rero ni igikorwa cyiza kandi kizahororaho cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe kandi ni n’umwanya wo guhumuriza abarokotse kandi bikaduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka igihugu cyiza twifuza duhangana n’ingaruka za jenoside zikibangamiye umuryango nyarwanda.”

Yasoje asaba abatuye aka karere kwirinda amagambo mabi asesereza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi avuga ko ntacyo byungura u Rwanda ahubwo ari ukurusubiza inyuma nyamara hari umurongo mwiza w’iterambere rizira amacakubiri igihugu kiyemeje.

Italiki ya 12 Mata ni Italiki y’umwihariko yiciweho abatutsi benshi muri uyu murenge kuko usibye iyi bariyeri yari muri santeri ya Biharabuge hari n’abatutsi benshi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo aho binshwe nabi kuko babajugunyagamo bamwe baboshye amaguru n’amaboko kugirango hatagira n’uwabasha koga ngo avemo.

 

MUVUNANKIKO Valens/Umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!