Home AMAKURU Goma: Abantu batatu barasiwe mu modoka barapfa
AMAKURU

Goma: Abantu batatu barasiwe mu modoka barapfa

Abatuye mu Mujyi wa Goma bakomeje guterwa ubwoba n’umutekano muke uharangwa, kuko mu gihe gito abantu 10 bamaze kwicwa barashwe n’abitwaje intwaro bikekwa ko bikorwana n’abo mu mutwe wa Wazalendo.

Abatuye mu Mujyi wa Goma baravuga ko Leta yananiwe kubarinda, bityo rero bakaba banenga umutwe wa M23 bavuga ko wananiwe kugera muri uyu mujyi ngo ubarinde.

Abantu bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota TXL, ku mugoroba wo ku wa Gatatu barashweho urufaya rw’amasasu bitaba Imana.

Amakuru avuga ko abo bantu bari bavuye kuri Bank bakurikirwa n’abitwaje intwaro, babarasaho barabica maze babatwara amafaranga.

Muri iki Cyumweru kandi umuntu wambaye impuzankano ya gisirikare ya Congo, yishe arasiye abantu batatu muri resitora iherereye i Goma.

Amwe mu majwi yumvikana i Goma, abaturage barasaba ko M23 yababohora, kuko Leta ya Kinshasa itabaha agaciro.

Abandi bumvikana bavuga ko Wazalendo ariyo kibazo cy’umutekano muke, kuko ngo ari bo bica uwo bashaka bagakiza uwo bashaka.

Faustin Kapend, uri mu bakuriye Polisi i Goma, yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Ati: “Turimo gukora iperereza aho bibera,…Tuzahura n’abantu batandukanye, gusa umuntu yavuga ko uko ibintu bimeze bibabaje, ariko tugomba kwihangana kuko nibwo buryo abakora iterabwoba bakoramo.”

Ubu bugizi bwa nabi bubera mu mujyi rwa gati, hari abavuga ko leta ishaka kubyitirira M23, ariko abaturage bo bakeka ko bikorwa na FARDC cyangwa Wazalendo.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!