Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Imyaka y’uwarokotse Jenoside yaranduwe

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Bwisige umugabo uhatuye witwa Dusabimana Joseph yaranduye imigozi ya Mubyarirehe Ashlaf na Mukagatsinzi Claudine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anamubwira amagambo akomeretsa.

Ku wa Gatatu taliki 10 Mata 2024, mu masaha y’umugoroba nibwo ibi byabaye, bibera mu Murenge wa Bwisige mu Kagari ka Bwisige ho mu Mudugudu wa Nyarubuye.

Amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ni uko uyu mugabo aho yaranduye iyi myaka hangana na 2m²/2m².

Amakuru avuga ko “Muri iki gitondo Mukagatsinzi Claudine, yahahuriye na Dusabimana Joseph wamuranduriye imigozi amubajije icyabimuteye, amubwira ko ngo iyo amusanga ari kuyitera ngo yari kumutabamo ngo n’abo yafungishije bakoze Jenoside ngo barafunguwe.”

Dusabimana Joseph yahise amanuka mu mashyamba n’ubu aracyashakishwa ntaraboneka.

Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, yemereye Umuseke koko ko ibi byabayeho.

Kuva icyo gihe Dusabimana amanuka mu mashyamba nta muntu uramenya aho yarenganye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!