Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: Byemejwe ko Perezida Tshisekedi arwariye mu bitaro i Burayi

RDC: Byemejwe ko Perezida Tshisekedi arwariye mu bitaro i Burayi

Mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko Tshisekedi bitazwi aho aherereye, ariko bigakekwa ko yajyanywe i Bruxelles mu Bubiligi, Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byemeje ko Perezida Tshisekedi arwariye muri bimwe mu bitaro byo ku mugabane w’Iburayi.

Byatangiye guhwihwiswa mu mpera z’icyumweru gishize ko Tshisekedi bitazwi aho aherereye, icyo gihe kimwe mu binyamakuru cyo mu Bubiligi kikaba cyari cyatangaje ko yaje mu Rwanda rwihishwa, ariko kiza kunyomoza ayo makuru, kiza no gusaba imbabazi kuri ayo makuru atari ukuri cyari cyatangaje.

Taliki 09 Mata 2024, mbere y’uko ibiro bya Tshisekedi bitangaza ko atari mu gihugu kubera impamvu z’ubuzima bwe, Ikinyamakuru Infos.cd cyari cyavuze ko aho Tshisekedi ari hagizwe ibanga, ariko byaje kumenyekana ko ari i Bruxelles.

Iki Kinyamakuru gikomeza kivuga ko Perezida Tshisekedi yageze mu Murwa mukuru i Bruxelles ari ku Cyumweru, ajyanywe n’indege y’Umukuru w’Igihugu, ari kumwe n’abantu 20 barimo itsinda ry’abaganga be, abamurinda, inshuti ze za hafi na bamwe mu bo mu muryango we.

Perezida Tshisekedi akimara kugezwa i Bruxelles yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza byitiriwe Mutagatifu Luka (Saint Luc), nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Infos.cd.

Iki Kinyamakuru gusa kivuga ko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nta makuru birabitangazaho.

Umuvugizi wa Tshisekedi, ku Cyumweru yanditse kuri X ko “Umukuru w’Igihugu yagiye mu mahanga ku mpamvu zihutirwa zifitanye isano n’igihugu.”

Perezida Tshisekedi kandi yigeze kujyanwa muri ibi Bitaro arimo mu 2022, Perezidansi ye ibigira ibanga ariko nyuma y’iminsi itanu bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bubiligi.

Icyo gihe Perezidansi ya Congo, itangaza iby’aya makuru yavuze ko yagiye kwivuza ibizwi nka ‘hernie discale’, akaza no kuboneraho umwanya wo kwisuzumisha ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!