Monday, March 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Kenya:Amazi yatwaye bisi irimo abangenzi 51 barokorwa bose

Ku wa Kabiri taliki 09 Mata 2024, mu Majyaruguru ya Kenya habereye impanuka ya bisi yatewe n’umwuzure aho iyo bisi ubwo yari igeze mu Ntara ya Tana river yatwawe n’amazi, abagenzi 51 bose bari muri iyo bisi bashoboye kurokorwa.

Ali Ndiema, Umuyobozi w’Intara ya Tana river, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associated Press) ko iyo bisi yateje impanuka, ikiri mu mazi nko muri metero 30 uvuye aho ikiraro kiri n’ubwo bigaragara ko amazi agenda agabanuka.

Yongeyeho kandi ko uwo muhanda wafunzwe burundu, ndetse ko uzagerageza kuwukoresha azashyikirizwa ubushinjacyaha.

Polisi ivuga ko n’ubwo abagenzi bose bashoboye kurokoka, iri gushakisha cyane umushoferi wari utwaye iyi bisi kuko yirengagije impungenge z’abagenzi ku bushake, agatsimbarara akanyura kuri icyo kiraro.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!