Home AMAKURU Goma: Umusirikare wo mu barinda Tshisekedi yiciye abantu muri resitora
AMAKURU

Goma: Umusirikare wo mu barinda Tshisekedi yiciye abantu muri resitora

Umusirikare uri mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yishe abantu batatu abarasiye muri resitora iri mu Mujyi i Goma.

Uwo Mu-GP yinjiye muri resitora iherereye muri Komini Kalisimbi i Majengo, atangira kumisha amasasu mu bantu adatoranya nk’uko amakuru aturuka i Goma avuga.

Uko kurasa kwasize abantu batatu bari abakiriya muri iyo resitora bahapfiriye, imirambo yabo yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bikuru bya Goma.

Abaturage batewe uburakari n’iryo yicwa maze baramukira mu myigaragambyo ikomeye yatumye umuhanda uva aho Majengo ujya Kilijiwe ufungwa.

Mu Burasirazuba bwa RD Congo si ubwa mbere umusirikare arashe mu baturage akabica, no mu mpeshyi ya 2023 hari umusirikare warashe mu bantu bari baje gushyingura umuhungu we yica abantu 13 barimo n’abana be babiri.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!