Home AMAKURU RDC: SADC yatangaje ko yapfushije abasirikare bayo ubwo yaraswagaho
AMAKURU

RDC: SADC yatangaje ko yapfushije abasirikare bayo ubwo yaraswagaho

Mu Burasirazuba bwa RD Congo, hapfiriye abasirikare bane bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), barimo batatu ba Tanzania n’umwe wa Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Mbere taliki 08 Mata 2024, SADC yatangaje ko abasirikare ba Tanzania batatu bapfuye ubwo ku birindiro babamo hagwaga igisasu, umwe wa Afurika y’Epfo apfira i Goma ari kwitabwaho n’abaganga.

Barbara Lopi, uvugira uyu muryango, yavuze ko hari abandi basirikare batatu ba Tanzania bakomerekejwe n’iki gisasu.

Ingabo za SADC zoherejwe mu Burasirazuba bwa RD Congo mu Ukuboza mu 2023, kugira ngo zifashe Ingabo za FARDC kurwanya umutwe wa M23 bihanganye.

Uyu muryango watangaje ko izi ngabo zifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose zigabweho ibitero, mu gihe zikomeje ubutumwa muri iki gihugu.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!