Monday, March 3, 2025
spot_img

Latest Posts

RDC: M23 irashinja Ingabo za Congo kwicira abasivile ku mugaragaro

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo rirashinjwa n’ubuyobozi bwa M23, gutera ibisasu mu butaruge bikica abantu abasivile, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho muri Teritwari ya Masisi.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu bya Politike, yemeje aya makuru avuga ko abateye ibi bisasu muri Localite ya Mushaki byishe abaturage batatu ari Ingabo za Cango, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, Abacanshuro na SADC.

Uyu muvugizi ahamya ko ibyo bisasu byatewe mu baturage baturiye Mushaki, byarashwe ku wa Gatandatu taliki 06 Mata 2024.

Avuga ko abapfuye harimo umwana, uwitwa Bamenya w’imyaka 48 y’amavuko wari usanzwe atuye ahitwa Mushunushunu ya mbere muri Localite ya Mushaki n’uwitwa Ntamukunzi Rutete akaba ari mwene Rutete.

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko “M23 ihagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu, guhamya ubwicanyi bukorwa n’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Kinshasa, bityo be guceceka.”

Yasoje agira ati: “Muri ibi bihe, AFC/M23 ihatirwa gucecekesha imbunda zica abaturage, aho zaba zirasira hose kugira ngo barindire abaturage umutekano.”

Ku wa Gatandatu taliki 06 Mata 2024 hagabwe ibitero mu bice binyuranye birimo byinshi byo muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse no mu nkengero za Sake no muri Localite ya Kibirizi ho muri Rutshuru.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!