Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihugu bitandukanye byacanye imiturirwa yabyo mu mabara y’icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu yerekana ibendera ry’u Rwanda.
Abanyarwanda batangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru taliki 07 Mata 2024.
Ibihugu bitandukanye byacanye bimwe mu bikorwa remezo byabyo birimo Imiturirwa, Iminara n’Ibibumbano mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda.
U Buhinde mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda, mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwacanye mu mabara agaragaza ibindera ry’u Rwanda umunara wa Qutab Minar uri ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO.
Mu kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bufaransa bwifashishije umunara wa Tour Eifel uri i Paris, aho banditseho ‘Kwibuka30’.
Inyubako y’icyicaro gikuru cya Banki y’Ubucuruzi muri Ethiopia yacanwe mu mabara agaragaza ibindera ry’u Rwanda, nyuma y’urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwabereye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia.
Ku ngazi zerekeza ku kibumbano ‘African Renaissance’ i Dakar muri Senegal na bo basize amabara ari mu ibendera ry’u Rwanda, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Benin mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikibumbano Amazone cyashyizwe mu mabara y’ibendera ry’Igihugu ry’u Rwanda.
Inyubako ya Kigali Convention Center yacanwe ibara ry’idoma mu rwego rwo kwerekana ko u Rwanda rwatangiye Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.