Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUSamuel asobanura impamvu yahisemo kwihindura nk'umugore

Samuel asobanura impamvu yahisemo kwihindura nk’umugore

Samuel Minani yitandukanya rwose n’igitsina gabo mu kwambara imyambaro y’abagore, no mu kugira imyitwarire isa n’iyabo.

Uyu mugabo, w’imyaka irenga 40, agira ati: “Hari n’igihe mba ndi kugenda nkumva abambwiye ngo ‘toka dayimoni!’

“Abarundi rwose ni ‘hatari’. Ngo ‘toka dayimoni’, ‘icyo gi PD’,… Sinzi ibyo n’icyo bisobanura. Gusa numva nyine ari ibigambo bibi.”

Uwo mugabo, ntashima ko abantu bamuhamagara ayo mazina ababyeyi bamuhaye. Yiyita Bebi (Baby). Kenshi abantu batamuhamagaye batyo ntiyitaba.

Aha ni mu Kamesa, mu misozi ihanamiye iri hejuru y’Umujyi wa Bujumbura. Mu rugo iwe, yambaye ijipo y’igitenge isatuye, n’agashati abakobwa bakunda kwita aga “TOP”.

Samuel Minani umugabo wihinduye umugore

Yasohotse afite indorerwamo, igisokozo, tiro, rouge baiser, fond de teint, n’utundi dukoresho.

Biragoye cyane kumutandukanya n’abagore. Imyitwarire, ingendo, ijwi,… Nyamara ni umugabo ufite umugore n’abana bane.

Samuel Minani aho atuye ni tumwe mu turere kuva mu ntangiro zo mu mwaka wa 1993 kugera mu mwaka wa 2000 twabayemo intambara zikomeye.

Yemeza ko izo ntambara ziri mu byatumye amera uko ameze ubu. Avuga ko hageze igihe baba abasirikare cyangwa abitwaje intwaro bakaza bagafata abasore n’abagabo bakajya kubagirira nabi.

Mu kurokoka ngo yambaye imyambaro y’abagore. Yagize ati: “Hageze igihe, urabizi ibintu by’intambara, baraza nyine badusanga ahantu twari twahungiye. Numva ijwi rimbwira ko nakwiyoberanya.”

“Numvaga ko mu by’ukuri igihe cyanjye cyo gupfa kigeze. Bisaba rero ko nihindura umugore. Mpita mbikora kandi byarankijije. Baraje babona twese turi abagore bahita basubira inyuma…”

Kuva icyo gihe ngo ntiyigeze avanamo iyo myambaro.

Minani arangije kwisiga, yahise yifatanya n’umugore we mu gutoranya ibishyimbo byo guteka.

Umugore wa Samuel ibumoso batoranya ibishyimbo byo guteka

Babitoranya bicaye ku mukeka, impande yabo hari abana babo.

Minani, ari we ‘Baby’, avuga ko asanzwe akunda gufasha mu dukorwa two mu rugo.

Ati: “Gukoropa ndakoropa, ari ugusasa igitanda ndasasa, kumesa, gukarabya abana, kubasiga, kubaryamisha… nawe uravyumva nyine akazi ko mu rugo.”

Uyu mugabo asobanura ko iyo akeneye gukina akunda imikino y’abagore, kandi ko nta soni bimutera.

Ati: “Nkina nyine imikino y’abagore. Bya bintu bita ama Horo, ikibariko… Ndumva kwibera muri izi ‘styles’ ntacyo bintwaye.”

Avuga ko kenshi we n’umugore we bambarana imyenda ndetse bakanasangira udusakoshi bitwaza iyo bagiye nko mu bukwe, n’ubwo umwe wese afite ake.

“Hari n’igihe bigera nyine ugasanga imyenda nambaye iye na we ugasanga yaroshyemo iyanjye. Kandi iyo igihe cyo kuyidodesha kigeze ni njyewe ujyayo.”

Minani asanzwe akora umwuga wo gukora amaterefone, amaradiyo, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga (appareils électroniques).

Usanga arimo arabitunganya yiyambariye nk’umugore. Bituma abakiriya bamwe bamwe batamuzi bamutangarira.

Avuga ko hari n’igihe yurira ku nzu arimo aratunganya ibijyanye n’amashanyarazi cyangwa arimo amanika bya bikoresho bitanga umuriro uturuka ku mirasire y’izuba (panneaux solaires), ugasanga abantu batangaye rwose. Ngo baba bibaza ko ari umugore wuriye hejuru. Ariko yemeza ko ako kazi ari ko kamutungiye umuryango.

Ati: “Ni impano nsanganywe kuva nkiri umwana.”

Abaturanyi ba Minani, n’ubwo bemeza ko babanye neza, iyo bavuga ushobora kumva ko hari ibyo batishimiye ku myitwarire ye.

Sabina Nahimana aba nko muri metero 40 uva kwa Minani. Avuga ko yatangaye cyane abonye umugabo yambara nk’abagore.

Ati: “Tubanye neza ni ukuri. Ariko naratangaye cyane nkimubona. Umupapa wambara agashyiraho n’ikigudi, agasiga, akambara amakanzu…

“Njyewe ni ukuri byanteye n’ikibazo. Nkaguma nibaza impamvu ibyo bintu yaba yarabihisemo, bikancanga.

“Njyewe ni ukuri umusore waza kuntereta yambaye nk’uko, yewe sinamwemerera.”

N’abandi baturanyi ba ‘Baby’ bose babyumva batyo.

Umugore we wa mbere baratandukanye. Bari bafitanye abana babiri. Ubu ari kumwe na Denise Irambona nawe bafitanye babiri.

Mu gihe abantu batangarira umugabo we, Irambona we ntacyo bimubwiye.

Avuga ati: “Ngitangira kumubona abyambaye namubajije igituma abyambaye, ambwira ko ari ko yumva ashaka kwambara.

“Namubajije uko bizagenda kubera ari umugabo, ambwira ko ari yo ‘style’ ye. Mpita mureka.

“Hari abangira inama ngo nsubire iwacu nanjye nkavuga nti ‘ntahe hejuru y’ibyo?’ Nti: “Apfa kuba akomeye, ari muzima, anyambika, agahaha.’ Kandi tubanye neza.”

Ikiboneka cyo, bishobora kuzatwara umwanya muremure kugira abanya Kamesa basobanukirwe ibya ‘Baby’.

Src: BBC

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!