Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali Leather Cluster na GIZ, igisubizo mu mushinga ufitiye urubyiruko akamaro

Kigali Leather Cluster na GIZ, igisubizo mu mushinga ufitiye urubyiruko akamaro

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024,abagize ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu n’abatunganya impu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster)  bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’ikigo cy’u Budage cy’iterambere(GIZ),basuye uruganda rwa NOVA Leather Cluster LTD rutunganya Ibikomoka ku mpu ruri mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Kigali Leather Cluster na GIZ baganira mu mushinga uzateza imbere urubyiruko

Baganiriye ku buryo impande zombi zafatanya guteza imbere ibikomoka ku mpu ndetse banifuza ko byakorwa binyuze mu mushinga wo gufasha abanyeshuri ndetse n’urubyiruko rukeneye gukora mu bijyanye no gutunganya impu no kwiteza imbere ruhabwa amahugurwa n’akazi.

Impu zigiye kubyazwamo ibizikomokaho

Kuva aho Leta y’u Rwanda itangarije ko izateza imbere ibikomoka ku mpu, ubu abagize ihuriro rya Kigali Leather Cluster bakomeje kwishakamo ibisubizo biganisha ku kuba bakwiteza imbere ariko bakaba banakeneye inkunga ya Leta mu gukomeza kubateza imbere no guteza imbere uru rwego rw’ibikomoka ku mpu.

Kamayirese Jean D’Amour,Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster aganira n’abafatanyabikorwa
Uruhu barubyazamo ibintu byinshi kandi biramba
urubyiruko bamenye uburyo uruhu ruvana umuntu mu bukene

Photos Credit Abdul Nyirimana

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!