Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umugore wa Kabila yasabye ko umugabo we agaruka ku butegetsi

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, Marie Olive Lembe Kabila akomeje gusaba ko umugabo we yagaruka ku butegetsi kuko abona ari cyo gisubizo ku bibazo byugarije iki gihugu.

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga impunzi zo mu mugi wa Goma ku wa mbere ku itariki 01 Mata 2024 , ibi abivuze mu gihe  ibihumbi n’ibihumbi by’abanye-Congo  bikomeje kujya mu kaga, abantu bicwa, abagore bafatwa ku ngufu, abandi barambiwe bagata igihugu cyabo bakagana ubuhungiro.

Ati” Ndasaba umugabo wanjye ko yagaruka ku butegetsi kuko nzi ko intambara zayogoje igihugu cyacu yahita azishyiraho iherezo. Umugabo wanjye Umubyeyi wanyu Joseph Kabila,yarangije intambara akoresheje ikaramu aho kuba intwaro. Imana yamuhaye ubushobozi bwo kurangiza ibibazo byo muri Congo mu mahoro. Ndifuza ko umugabo wanjye yagaruka ku ubutegetsi akagarura ibintu mu buryo. “

Mu gisa n’isengesho atakambira Imana, Marie Olive Lembe Kabila, yasabye abanye-Congo kumufasha kujya mu butayu gusenga ngo Imana yumve iri sengesho.

 Ati” Ndasaba Imana gutuma umugabo wanjye agaruka ku butegetsi, kandi mwifatanye nanjye muri iri sengesho Imana idusubize imugarure ku butegetsi agarure icyubahiro cya Congo ibanye neza n’abaturanyi. “

Uhereye 2001, Kabila yayoboye Congo imyaka 18,nyuma y’uko se Laurent Desire Kabila yishwe arashwe.

Ibi Lembe arabivuga mu gihe umugabo we yatorotse igihugu aho ubu arimo kubarizwa muri Afurika y’Epfo, aho yashijwaga kuba inyuma y’intambara ziri kubera muri iki gihugu.

Joseph Kabila, akomeje gutungwa agatoki nk’umugambanyi aho kugaruka ku butegetsi afashwe agahamwa n’iki cyaha yakwicwa nk’uko amategeko ya Congo abiteganya ku mugambanyi.

Intambara zayogoje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze imyaka isaga ibiri n’igice.

Itegeko nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riteganya ko umukuru w’igihugu atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kuvugururwa inshuro imwe bityo ibyo Madame Lembe asaba bikaba bitakunda hubahirijwe itegeko nshinga cyeretse binyuze mu nzira z’ubusamo.

Muri 2013, Congo ya Kabila yari yaturishije umutwe wa M23, aho wongeye kubura intwaro muri 2021, Kabila yaravuye ku butegetsi bwo kuyobora igihugu.

Olive Lembe ubwo yari Goma yazamuye isengesho ngo umugabo we agaruke ku butegetsi

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!