Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURURIB yafunze batatu bakekwaho kwigira abavuzi gakondo bagacucura abaturage

RIB yafunze batatu bakekwaho kwigira abavuzi gakondo bagacucura abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Werurwe 2024, rweretse Itangazamukuru abagabo batatu biyitaga abapfumu n’abavuzi gakondo bagambiriye kwiba abaturage amafaranga.

Abagabo batatu bafashwe barimo umwe ufite ubwenegihugu bugaragaza ko akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RIB yavuze ko abo bagabo bakoreshaga amanyanga menshi atandukanye, aho hari abantu babeshya ko bari bugaruze ibyo bibwe, cyangwa bakabeshya abantu ko bavura indwara zananiye abandi bavuzi.

Nyuma yo kumenya ko bari gushakishwa bakajya kwihisha, ku wa Kabiri taliki 02 Mata 2024, bafatiwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB yavuze ko basanganywe inzoka bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akanyamasyo.

Ati: “Aba bose uko ari batatu bafatanya mu gikorwa kimwe kugira ngo bagire uwo babeshya, bishingikirije ubupfumu n’uburaguzi hanyuma bakamutwara amafaranga.”

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitandatu biromo; gutunga, guhererekanya kugurisha cyangwa kugura inyamaswa yo mu gasozi, gukomeretsa, gushimuta, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa zo mu gasozi, gutwara, gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi cyangwa kuyizerereza no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Aba bagabo kandi bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aba bagabo ibyaha bakurikiranyweho, igihano gito gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 3 Rwf kugera kuri miliyoni 5 Rwf, mu gihe igihano kiremereye gihanishwa igihano kigera ku myaka icumi ndetse hakiyongeraho n’ihazabu hagati ya miliyoni 5 Rwf na miliyoni 10 Rwf.

Mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo abafashwe dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!