Kampala: Nyina wa Gen. Muhoozi yitabye Imana

Ednance Kyomugyemo, nyina wa Gen. David Rubakuba Muhoozi, ku wa Mbere taliki 01 Mata 2024, yitabye Imana.

Ku wa Kabiri taliki 02 Mata 2024, habaye umuhango wo kwibuka ubuzima bw’uyu mubyeyi, iyo mihango yabereye aho yari atuye mu rugo rwe mu Mujyi wa Kampala i Buziga.

Muri Saints Cathedral habereye Misa yo kumusabira, yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Mata 2024.

Ednance Kyomugyemo Rubakuba washakanye na Jackson Rubakuba wigeze kuyobora Polisi ya Uganda, biteganyijwe ko azashyingurwa i Mbarara ku wa Kane taliki 04 Mata 2024.

Gen. David Rubakuba Muhoozi, yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, kuri ubu ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu itangazamakuru ntihigeze havugwa icyishe uyu mubyeyi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!