Home AMAKURU RDC: Ishyaka rya Tshisekedi ryatangiye gusenyukira muri AFC ya Nanga
AMAKURU

RDC: Ishyaka rya Tshisekedi ryatangiye gusenyukira muri AFC ya Nanga

Hari abo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, UPDS, nabo batangiye kwinjira mu ihuriro ry’imitwe ya gisirikare, Alliance Fleuve Congo, AFC, rya Corneille Nanga, rigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Ugaragara ibumoso ku ifoto Jean Claude Wakantsha, niwe wamaze kwiyunga kuri AFC nk’uko yabitangaje we ubwe akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Uyu Jean Claude Wakantsha wahoze ari umwe mu bayobozi bavuga rikijyana mu ishyaka riri ku butegetsi rya UPDS, yinjiye muri Alliance Fleuve Congo ya Corneille Nanga irwanya iri shyaka yavuyemo.

Uyu mugabo akimara kwinjira muri Alliance Fleuve Congo, yatangaje ko aziye igihe, ashishikariza n’abandi Banyekongo kuza kwifatanya na AFC.

Ati: “Uyu ni umwaka mwiza kuri Congo n’Abanyekongo kugira ngo bibohore. Ndakangurira Abanyekongo bose kumenya ko iki ari igihe cyabo kandi mugane Alliance Fleuve Congo niyo irimo ubukiriro.”

Uyu yiyunze kuri AFC mu gihe ishyaka riri ku butegetsi ryari rimaze iminsi rishinja bamwe mu bayobozi, kuva mu mashyaka yabo, bakinjira muri iri huriro rishaka guhirika Leta ya Kinshasa.

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!