Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kirimbi, umugabo n’umugore we barakekwaho kuboha umwana wabo w’imfura ufite imyaka 12 y’amavuko, bakamujugunya mu bwiherero ariko k’ubwamahirwe agakurwamo n’abaturage bo muri ako gace ari muzima.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko umugore yamaze gutabwa muri yombi, mu gihe umugabo yahise aburirwa irengero akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Abaturanyi b’uwo muryango bavuze ko ababyeyi b’uwo mwana w’imyaka 12 y’amavuko bahoraga bavuga ko yabananiye, kuko ngo n’iyo avuye ku ishuri nta mirimo akora, ahubwo ahita ajya kuzerera.
Bavuga ko intandaro yo kujugunywa mu bwiherero, byatewe n’uko ku wa Kabiri bamutumye ibiti byo gushingirira ibishyimbo, aho kubizana yigira kuzerera, atashye bamuraza hanze, mu gitondo babyutse bamubona hanze aho yaraye, se aramufata aramukubita aranamuzirika akoresheje imyenda.
Umwe yagize ati: “Yamubohesheje imyenda amaguru n’amaboko, amusiga aho atinyagambura ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo, nyina aramufata aboshye amujugunya mu bwiherero ku bw’amahirwe akurwamo n’abaturanyi bahise babimenya.
Akomeza avuga ko uwo mwana yavanywe mu bwiherero agihumeka, ariko yari yangiritse kuko bari bamukomerekeje ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kibogora.
Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko uyu mwana yajugunywe n’ababyeyi be mu bwiherero, ariko ku bw’amahirwe akurwamo ari muzima.
Ati: “Igihari ni uko ababyeyi bakubise umwana bamuta mu bwiherero ariko akurwamo akiri muzima ari gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.”
Umuyobozi yakomeje asaba ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana kuko bakwiye kurerwa neza.
Src: Igihe