Imodoka yari iparitse hanze y’ikibuga yabuze feri itobora urukuta rw’ahicara abafana, yinjira muri Kigali Pelé Stadium, ibi byabye mbere y’umukino wahuje Gorilla FC na Police FC.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 30 Werurwe 2024, hagiye kuba umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda nibwo iyi mpanuka yabaye.
CIP Umutoni Claudette, Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, nk’ibisanzwe imodoka ye yari iparitse mu gice cyegereye imyanya y’icyubahiro gikunda kwicarwamo n’abakinnyi.
Bishoboka ko iyo modoka yari iparitse nta feri yo guhagarara umwanya muremure ifite, yamanutse iturutse ahaparikwa imodoka inyura mu muryango unyurwamo n’abafana.
Yamanutse igera hafi y’ikibuga ariko itangirwa n’imwe mu nkingi zifashe igisenge cyo mu mwanya w’icyubahiro, ntiyashobora kwinjira mu kibuga.
Iyi mpanuka nyuma yo kuba, ntiyabujije umukino gukomeza kuko wabaye unarangira Gorilla FC itsinze Police FC ibitego 2-0.