Rugirayabo Hassan, myugariro wa AS Kigali arashinjwa kwiba matela y’umusore babanaga witwa Gasore Enock akajya kuyigurisha ahacururizwa ibikoresho bishaje hafi y’isoko i Nyamirambo.
Amakuru avuga ko ku wa Gatatu taliki 27 Werurwe 2024, uyu mukinnyi yahengereye mugenzi we babana mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge adahari, ahita afata matela ye ajya kuyigurisha ibihumbi 40 Rwf.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Werurwe 2024, nibwo bagiye aho uyu mukinnyi yagurishije matela, agezeyo abonye bitari bworohe amaguru ayabangira ingata.
Uwo uyu mukinnyi yibye matela, Gasore Enock, yavuze ko babanaga mu nzu bishyura ibihumbi 50 Rwf.
Yagize ati: “Natahanye n’umushyitsi nkubitwa n’inkuba nyuma yo gusanga matela yanjye ntayo. Naramuhamagaye ambwira ko ahantu iri ntacyo iri bube. Ikimbabaje ni uburyo namufashije tukabana. Wumve ngo ntakintu agira uretse imyenda n’inkweto byo gukinana.”
Umugabo waguze iyo matela we yanze ko amazina ye atangazwa, gusa yemeje ko iyo metela yayiguze ndetse avuga ko atari ubwa mbere amugurishije ibikoresho nk’ibyo.
Yagize ati: “Yayinzaniye arambwira ngo ntabwo bari bahembwa ngo nibahembwa azagura indi, mpita muha amafaranga ibihumbi 40 Rwf. Si ubwa mbere anzaniye ibintu ni nayo mpamvu ntamwandikishije amasezerano.”
Bayingana Innocent, Team Manager wa AS Kigali, yavuze ko uyu mukinnyi yari amaze iminsi ahambewe rimwe na bagenzi be nubwo yagaragaye muri iki gikorwa kigayitse.
yagize ati: “Njye numva abo yibye bakwitabaza polisi ikamukurikirana ikanamufunga. Ubu ari mu myitozo kandi ntababeshye bambwe ku wa Mbere.”
Hashize iminsi ine ikipe ya AS Kigali ihembye abakinnyi bayo nubwo ibasigaraniye ibirarane, Rugirayabo Hassan we yakiriye ibihumbi 700 Rwf.
Src:Igihe