Mu mirwano y’ejo hashize ku wa 27 Werurwe 2024, yiriwe ica ibintu yasize umutwe wa M23 umuze gufata uduce twa Karongi, Muheto na Nyamitaba.
Amakuru avuga iyi mirwano yazindutse mu rukerera ibera muri utwo duce, inyeshyamba za M23 ziri guhiga irengero rya Gen. Nyamuganya Jean Marie na Nyatura Abazungu umaze iminsi awugabaho ibitero, ibi byabaye intandaro y’iyo mirwano ikomeye.
Umuturage umwe mu batuye mu gace ka Muheto yabwiye Rwandatribune ko Ingabo za Leta, FARDC, FDLR na Nyatura Abazungu, bamaze kuva mu bice bya Muheto, Nyange na Nyamitaba bikaba bigenzurwa na M23.
Uwo muturage yakomeje avuga ko iyo imirwano yahise yerekeza ku Zone Masisi nkuko bigaragara mu byerekezo by’abo barwanyi.
Rwandatribune, bavuga ko ntaruhande na rumwe ruravuga kuri iyi mirwano, gusa ngo bagerageje guhamagara Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru ntiyitaba telefone.