Mu Mujyi wa Nyagatare bamwe mu baturage barishimira ko inyamaswa zitwa ibitera zitakibabangamira, kuko yashyizweho abarinzi babikumira ntibyinjire mu baturage.
Umuturage w’Umudugudu wa Mirama ya Kabiri, akaba n’umucuruzi w’amandazi n’imineke, Kamuriza Julienne, avuga ko byamuteraga igihombo mu gihe byaje atabireba kuko ubundi igisubizo kwari ugukinga.
Ati: “Ntabwo biheruka kuza hashyizweho ababirinda. Mbere byandiraga imineke n’amandazi mu gihe ntabibonye ngo mpite nkinga ariko ubu ntakibazo.”
Muri uwo mudugudu hari agace bise mu rw’ibitera nk’ahantu byakundaga kuba. Nsabimana Jean Felix we avuga ko byonerega abaturage, bigaterura inkono ku mashyiga ndetse nta muntu wahaca yikoreye amandazi cyangwa imineke byarabibamburaga ariko kuri ubu ngo babonye agahenge.
Ati: “Ibitera byoneraga abantu nk’uwasize ibiryo cyangwa indi myaka iribwa mu gipangu ugasanga birabijyanye n’abantu baca hano bikoreye nk’imineke bikabibaka nyine byari bibangamye cyane.”
Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye ku bufatanye na RDB habaye hashyizweho abarinzi b’ibitera ku buryo babibuza kwinjira mu baturage.
Ati: “Twashatse abantu babikumira babibuza gusohoka muri ririya shyamba kugira ngo bijye mu baturage n’umuturage ubonye byasohotse ashobora guhamagara abo bantu, bafite telefone n’impuzankano wamubona ukamwibwira ariko turimo gushaka igisubizo kirambye cya ziriya nyamaswa.”
Uretse muri Pariki y’Akagera ibitera binagaragara mu ishyimba rikikije umugezi w’Umuvumba rireshya na hegitari hafi 400.
Src:Kigali Today