Umuvugizi w’igisirikare cya RD Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, bamusetse cyane nyuma yo kwerekana abasirikare yise aba RDF, igisirikare cye cyafatiye ku rugamba ubwo bari barimo kurwana na M23.
Byokozwe mu mirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari ya Masisi ku misozi ya Ndumba, mu misozi ikikije centre ya Sake mu bice byo muri Gurupoma ya Karumonza.
Iyi mirwano yabaye ku wa Gatatu taliki 27 Werurwe 2024, hagati y’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa na M23.
Umuvugizi w’igisirikare cya RD Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lit Col Ndjike Kaiko Guillaume, yagiye kuri X yandika ko ingabo nyinshi za M23 zishyize mu maboko ya FARDC.
Uyu muvugizi yerekanye amashusho y’abasirikare bambaye umwambaro wa gisirikare, bari iruhande rwe avuga ko barambitse intwaro hasi.
Lit Col Ndjike Kaiko Guillaume yagize ati: “Nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu nkengero za Sake, kuri uyu wa Gatatu taliki 27 Werurwe 2024, abasirikare b’u Rwanda n’abafatanya bikorwa babo aribo M23 bishyize mu maboko y’ingabo za FARDC, barambika n’imbunda zabo hasi.”
Lit Col Guillaume akimara gushyira hanze ayo mashusho, abakoresha X babyamaganiye kure, bavuga ko ari ay’abasirikare FARDC yigeze gusubiza u Rwanda mu mwaka wa 2018.
Icyo gihe abo basirikare b’u Rwanda bari barenze imbibi bisanga muri RD Congo i Goma.
Ikindi cyashingiweho bamagana ibyo uyu muvugizi yatangaje, ni uko mu mirwano yabereye mu misozi ikikije centre ya Sake, M23 yafashe ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Kugeza n’ubu umutwe wa M23 uracyagenzura ibice byose yigaruriye ibyambuye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa haba muri Teritwari ya Masisi, Nyiragongo na Rutshuru.