Sunday, March 2, 2025
spot_img

Latest Posts

Ngororero: Umuturage birakekwa ko yishwe n’intego ya Kanyanga

Mu Karere ka Ngororero inzego zibishinzwe zinjiye mu kibazo cy’umuturage bivugwa ko yitabye Imana azize intego ya litiro ya Kanyanga yari yategewe ngo nayimara arahabwa ibihumbi 5000 Rwf.

Uwo muturage yitabye Imana ku wa 25 Werurwe 2024, akaba yari mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko ni uwo mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Kabageshi, Umurenge wa Ndaro ho mu Karere ka Ngororero.

Kabayiza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, yemeje amakuru ko uwo musore yitabye Imana, ariko avuga ko kuba yaba yishwe na Kanyanga ntacyo abiziho.

Gusa gitifu avuga ko hari amakuru avuga ko uyu musore yanywereye mu kabari ko muri uwo murenge, arataha ageze mu rugo intege ziba nke bimuviramo urupfu.

Yagize ati: “Bavuga ko yari ari mu kabari nyuma arataha. Ageze mu nzira intege ziba nke, acumbika ku muturanyi aba ari na ho arara. Mu gitondo bagiye kumujyana kwa muganga ahita yitaba Imana. Mu by’ukuri ntabwo tuzi ibyo yanyoye muri ako kabari.”

Gitifu yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga gukorerwa usuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati: “Kuko uyu munsi havugwa byinshi birimo Kanyanga, uburozi, n’ibindi. Nta muntu uzi icyamwishe nyir’izina. Ibisubizo ntiturabihabwa.”

Umuyobozi yavuze ko abarimo nyiri kabari n’abasangiraga na nyakwigendera muri ako kabari, batawe muri yombi mu gihe hagitegerejwe ibyo bisubizo.

Yakomeje avuga ko “Ubu inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana abo bari bari kumwe muri ako kabari. Iby’intego ntabyo tuzi ariko byose bizamenyekana. Abari muri ako kabari bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.”

Src: Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!