Mu Karere ka Muhanga umusore witwa Twizeyimana Jean Claude w’imyaka 17 y’amavuko, yasanzwe mu nzu yapfuye ndetse n’ingurube ebyiri zapfuye, hakekwa ko uyu muntu n’aya matungo byishwe n’inkuba ku munsi w’ejo hashize mu gihe hagwaga imvura.
Ibi byabaye ku wa 26 Werurwe 2024, bibera mu Murenge wa Muhanga mu Kagari ka Nyamirama ho mu Mudugudu wa Kantonganiye, ayo makuru yatanzwe n’abo mu muryango we bari bamusize mu rugo bagarutse basanga yapfuye.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Imvaho Nshya ko aya makuru y’urupfu rw’uyu musore ndetse n’aya matungo 2 bikekwa ko byakubiswe n’inkuba ko ari ukuri.
Ati: “Ni byo koko amakuru y’urupfu rw’uyu musore n’aya matungo magufi rwamenyekanye mu mugoroba w’itariki 26 Werurwe 2024 atanzwe nabo mu muryango we barimo umubyeyi umubyara wari ugeze mu rugo.”
Yakomeje avuga ko uru rupfu rukekwamo inkuba nk’uko ibimenyetso by’ibanze bibigaragaza harimo kuba aya matungo yapfuye yari yegereye aho uwapfuye yari ari ndetse n’ibyari biri hanze.
Yagize ati: “Uru rupfu rw’uyu muntu n’aya matungo rurakekwamo inkuba kuko ibimenyetso by’ibanze bibigaragaza ko aho yapfiriye naho izi ngurube zari ziri hegeranye ndetse hakagaragara n’ibindi bimenyetso ku nsina n’amateke bihegereye.”
SP Habiyaremye yibukije abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kwirinda inkuba mu gihe batwaye ibinyabiziga birimo amagare n’amapikiki mu mvura bakabiparika bakugama, ndetse abantu ntibakwiye kugama munsi y’ibiti kandi bakirinda gukandagira mu mazi n’ibirenge.
Uyu musore yazize inkuba ntawamwishe cyangwa ngo arogwe n’undi uwariwe wese nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage batuye aho hafi.