Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Umugabo aho gukirira ku mupfumu yahapfiriye

Mu Karere ka Kamonyi, umugabo witwa Singirankabo Xavier w’imyaka 56 y’amavuko biravugwa ko yagiye ku muvuzi (Gakondo), agiyeyo kwivuza, birangira apfiriyeyo.

Biravugwa na bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi ko uyu yavuye iwe aje kwivuza ku mukecuru w’umupfumu maze ahageze ahita apfa.

Aba baturage bavuga ko bahamagawe ko nyakwigendera amaze gupfa nyuma y’uko yabanje kujya mu kabari gufata Fanta.

Umwe mu batanze amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Yapfuye ataramara isaha ageze kuri uwo mukecuru, abo mu muryango we bahise batabara baza kureba uko bimeze.”

Mukantaganda Rachel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, yavuze ko Singirankabo Xavier yaje muri urwo rugo azanywe n’umumotari amuhetse kuri moto, yahagera akaharembera ahita apfa.

Ati: “Ibyo kuba yari agiye kwivuza ku mupfumu ntabyo nzi gusa ikigaragaza abo mu muryango bari bazi aho yaguye nuko bahise baza kuri uyu mukecuru bivuze ko bari bazi ko ariho ari.”

Gitifu Mukantaganda yavuze ko abo kwa nyakwigendera batwaye umurambo ngo bajye kuwushyingura.

Gitifu ntiyigeze yemeza ko uyu mugabo yapfiriye kuri uwo mupfumu, gusa abaturage bo bahamya ko uwo mukecuru atunzwe n’umurimo w’ubuvuzi bwa Gakondo, gusa n’abaturage bavuga batazi icyishe uwo mugabo.

Src: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!