Gisagara: Umugabo yagerageje kwiyambura ubuzima akoresheje gerenade

Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Namba umuturage yagerageje kwiyahura akoresheje Gerenade, ntiyapfa ahubwo iramukomeretsa.

Amakuru avuga ko ibi byabeye ku wa Gatandatu taliki 23 Werurwe 2024, ku muturage witwa Harindintwari François, wo mu Kagari ka Kabumbwe mu Mudugudu wa Nyarugenge.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko uyu mugabo yagerageje kwiyahura kubera amakimbirane ashingiye ku mitungo afitanye n’umugore we.

Yagize ati: “Harindintwari abana n’umugore we mu makimbirane aturuka ku gukoresha nabi imitungo.”

SP Habiyaremye yakomeje avuga ko Gerenade yaturitse yari ihishe munsi y’inzu yabo idatuwemo.

Ati: “Iperereza riracyakomeje kugira ngo tumeneye niba ntazindi ntwaro afite.”

Umwe mu baturanyi be yahaye Kigali Today amakuru ko uyu mugabo yahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1998 aza gutahuka mu Rwanda asubizwa mu buzima bisanzwe.

Ati: “Yigeze no gufungwa igihe gito kubera ko abana be bavanye Gerenade iwe bakajya kuyigurisha ku bacuruza ibyuma bishaje.”

Kuri ubu Harindintwari yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gakoma kugira ngo yitabweho n’abaganga.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *