Saturday, March 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Burera: Guhabwa Girinka usabwa ibihumbi 20 y’ikiziriko

Mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Burera, abaturage baho barinubira ko bamwe muri ba Mudugudu babasaba ibihumbi 20,000 Rwf yiswe ‘Ikiziriko’ kugira ngo bahabwe inka yo muri gahunda ya Girinka.

Imvaho Nshya yabwiwe na Esperence Mukamana wo mu Murenge wa Kagogo ko bikomeye kuba umuyobozi w’Umudugudu yagushyira ku rutonde rw’abazahabwa inka ya Girinka utabanje kumuha amafarangwa yiswe ikiziriko.

Ati: “Ubu rwose dusa n’abagowe ku buryo ibintu byo gutanga ruswa bise iy’ikiziriko kugira ngo ubone inka muri Girinka bikorwa mu ibanga ku buryo utabisobanukirwa.”

Uyu muturage akomeza avuga ko Mudugudu atuma mutwarasibo ku muturage ushaka guhabwa inka, akamugezaho ubutumwa yahawe buvuga ko agomba kohereza ibihumbi 20 Rwf niba ashaka inka.

Avuga ko iyo ayo mafaranga abuze, bahita bagusimbuka bakagusimbuza undi bakazana impamvu bavuga ngo nta bwatsi ufite cyangwa ko nta kiraro ufite.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kaguri wo mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Kagogo, Mbarushimana Charles, yahakanye ayo makuru yivuye inyuma, avuga ko abaturage bimwa inka baba batujuje ibyangombwa.

Ati: “Muri gahunda ya Girinka, abazihabwa ni abazikwiye kandi batorwa habaye Inteko Rusange. Hakurikiraho igikorwa cyo gutombora, hakorwa urutonde inka bakazifatira ku Murenge. Aha rero iyo udafite ikiraro, ntube warateye ubwatsi uwaguha inka wayifasha iki?”

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yabwiye Imvaho Nshya ko serivisi umuturage yemerewe n’amategeko k’ubuntu bidakwiye ko ayigurishwa.

Meya yakomeje avuga ko bari gukora ubukangurambaga kugira ngo umuturage amenye ibyo yemerewe nk’Umunyarwanda.

Ati: “Inka yo muri gahunda ya Girinka ni inka umuturage akwiye kubona ku buntu nta kiguzi, kandi amabwiriza yayo arahari. Rwose nongere mbwire abaturage bacu ntibakemere gutanga ruswa, ahubwo bajye badutungira agatoki kuri abo bose babaka ruswa kugira ngo tubakurikirane.”

Perezida Paul Kagame yatangije Gahunda ya Girinka yo guha inka abaturage b’amikoro make kuva mu mwaka wa 2006.

Iyi gahunda yatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera kuko babona ifumbire, ndetse n’imiryango imwe n’imwe iva mu mirire mibi kuko habonetse amata ku bagize umuryango wahawe inka muri gahunda ya Girinka.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!