Muri Somaliya abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu wa Al-Shabab, ku wa Gatandatu taliki 23 Werurwe 2024, bagabye igitero ku kigo cya gisirikare gihitana abantu 17.
Icyo kigo cya gisirikare cyitwa Busley giherereye mu Majyepfo ashyira Uburenganzira bw’Igihugu, mu Karere k’Amajyepfo y’ahitwa Shabelle.
Icyo kigo cyafashwe n’abarwanyi ba Al-Shabab hashira igihe gito nk’uko byavuzwe n’abashinzwe umutekano.
Umusirikare wa Somaliya yabwiye Ibiro Ntaramukuru by’Abongereza, Reuters, ko bahateye bakoresheje abiyahuzi batwaye imodoka zirimo ibisasu biturikirizaho.
Gusa kuko adafite uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru, yanze ko amazina ye atangazwa.
Yavuze ko icyo gitero cyagabwe cyahitanye abasirikare barindwi ba Leta n’abarwanyi icumi ba Al-Shabab.
Abaturage babibonye bavuze ko abarwanyi ba Al-Shabab batwitse imodoka za gisirikare izindi barazitwara.
Al-Shabab yasohoye itangazo yigamba icyo gitero, yavuze ko yishe abasirikare ba Leta 57. Uyu mutwe iyo wagabye igitero uhora utanga imibare iruta iya Leta, gusa abategetsi bo muri Somaliya bo ntacyo batangaje kuri icyo gitero.
Hashize imyaka 20 umutwe wa Al Qaeda ufitanye isano na Al-Shabab, ushaka guhirika ubutegetsi bwa Somaliya kugira ngo ushyireho ubutegetsi bugendera ku mahame ya kiyisilamu.