Saturday, March 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Nigeria: Abanyeshuri 280 bari barashimuswe barekuwe habura gato ngo nyirantarengwa igere

Abayobozi batangaje ko abanyeshuri barenga 280 bo muri Nigeria mu Mujyi wa Kuriga uherereye mu majyarugu y’iburengerazuba, barekuwe ‘nta nzitizi’.

Uba Sani, Guverineri wa Leta ya Kaduna, nta byinshi yatangaje ku irekurwa ryabo, mu gihe hari hasigaye iminsi mike kugira ngo igihe ntarengwa cyo gutanga ingurane yasabwe na barushimusi kirangire.

Abantu bitwaje intwaro bashimuse abana bari hagati y’imyaka 8 na 15 bashimuta na mwarimu wabo umwe.

Mu myaka ishize agatsiko k’abiswe amabandi kagiye gashimuta abantu babarirwa mu bihumbi, cyane cyane mu majyarugu y’iburengerazuba.

Gusa BBC ivuga ko habayeho igabanuka ry’ishimutwa rusange ry’abana mu mwaka ushize kugeza muri iki Cyumweru aba banyeshuri bashimutuweho.

Hamenyerewe ko ubundi iyo hari abashimuswe, barekurwa ari uko hatanzwe ingurane.

Abari bashimuse aba bana bari basabye ingurane ya $ 690.000 (€548.000), ariko Guverinoma ya Nigeria yo yari yavuze ko nta ngurane izatanga.

Guverineri Sani mu ijambo rye yashimiye Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, ati: “Yarakoze kuba yarakoze ibishoboka kugira ngo abanyeshuri ba Kuriga bashimuswe barekurwe nta nzitizi.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!