Home AMAKURU Kamonyi: Umugabo yafatanywe urumogi udupfunyika 1933 n’umubavu
AMAKURU

Kamonyi: Umugabo yafatanywe urumogi udupfunyika 1933 n’umubavu

Umugabo witwa Muhawenimana Jean Marie Vianney w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu Karere ka Rubavu, yafatanywe udupfunyika 1933 tw’urumogi, afatiwe hafi y’inzu zicumbikira abantu ku Ruyenzi.

Uyu mugabo yafashwe ku wa Kane taliki 21 Werurwe 2024, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabitangaje.

Yagize ati: “Uyu mugabo koko yarafashwe ejo taliki 21 Werurwe 2024 ahagana saa tatu afatirwa ku Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Muganza, afite udupfunyika tw’urumogi 1933 ndetse anafatanwa umubavu (perfum) n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 92 bikekwa ko yari yacuruje cyangwa yayitwaje.”

Akomeza avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uru rumogi rufite inkomoko muri RD Congo, uyu mugabo Muhawenimana akaba atuye mu Karere ka Rubavu, ari naho aturuka arujyanye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.

Yongeyeho ko kandi umuntu wese uzafatwa acuruza cyangwa ahinga urumogi ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu giteganywa n’amategeko, bityo rero yibutsa abantu ko bakwiye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge byose aho biva bikagera.

Ababonye ifatwa ry’uyu mugabo bavuga ko yafatiwe mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Muganza hafi y’inzu icumbikira abantu (Lodge), bigakekwa ko yari agiye kuharara agamije kubiha ababicuruza bo muri aka karere.

Mu gihe iperereza rigikomeje ngo hacukumburwe andi makuru arenzeho, uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Ingingo ya 263 mu Itegeko rigenga ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Rwf ariko atarenze miliyoni 30 Rwf ku biyobyabwenge bihambaye.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!