Pasitori yariye muri betting miliyoni 968 Rwf asezera ku mirimo ye

Nyuma yo kurya miliyoni zigera kuri 968 Rwf mu mikino y’amahirwe izwi nka ‘Betting’, Pasitori witwa Peter Wafula wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kakamega, ibyo gusenga yahise abivamo ashinga amakipe abiri y’umupira w’amaguru.
Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Wakenya Leo News cyanditse ko ibi byabaye ku wa Gatatu taliki 21 Werurwe 2024.
Uyu mupasitori akimara kurya ayo mafaranga ayakesha betting, yahise yiyemeza gukinga urusengero rwe, abwira abakirisitu be ko ibyo gusenga abiretse agiye kwibera umushoramari, ababwira ko bagomba kwisengera we bakazahurira mu ijuru.
Uyu mupasitori ngo yahise ashinga amakipe abiri y’umupira w’amaguru iwabo mu gihugu cya Kenya.
Ku rubuga rwa X ntibivugwaho rumwe kuko bamwe baravuga ko gukora betting ari icyaha umuntu nka Pasitori adakwiye kubikora, abandi bo bakavuga ko ari Imana yasubije amasengesho ye, akabona amafaranga.https://youtu.be/4CCEPZVzfQw?si=OtM7Aqv8y45l82P9

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *