Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umukobwa w’imyaka 13 yafunzwe akurikiranyweho kwica anize mugenzi we biganaga

Mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Gulu, Urwego rw’Umutekano rwatangaje ko rwataye muri yombi umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko ashinjwa kwica mugenzi we w’imyaka 14 amunize, bivugwa ko bapfaga amazi.

Iyi nkuru igaragara ku rubuga rwa Polisi ya Uganda, ibi byatangajwe ku wa 18 Werurwe 2024, bavuga ko ibi byabereye ku ishuri ryitwa ‘Divine Care Nursery and Primary School’ riherereye mu Majyaruguru ya Uganda mu Karere ka Gulu.

Aba banyeshuri bose bivugwa ko ari abakobwa bigaga bacumbikirwa mu Majyaruguru ya Uganda, bakaba bakomokaga mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko abo bana bombi b’abakobwa bagiranye amakimbirane ubwo bari barimo kuvoma amazi. Nibwo ushinjwa ngo yahise afata mu ijosi mugenzi we aramuniga, maze amujugunya hasi, maze ahita ata ubwenge.

Ababibonye ngo bahise bihutana uwo mwana kwa muganga, gusa ngo bamugejeje ku ivuriro rya St. Mary’s Hospital Lacor, yamaze kwitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi we yemeje aya makuru avuga ko urupfu rw’uyu mwana rwababaje benshi nyuma yo kunigwa na mugenzi we bapfa ubusa, akagezwa kwa muganga yamaze kwitaba Imana.

Ababyeyi b’abo bana bombi bagaragaje agahinda kenshi batewe n’ibyabaye, inshuti za nyakwigendera zo zakomeje ibikorwa byo kumusengera.

Umuvugizi wa Polisi muri icyo gihugu, Bwana Enanga Fred, yasabye ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri gukaza uburinzi bw’abanyeshuri mu rwego rwo kwirinda akarengane bakorerwa.

Ushinjwa gukora ubu bugome yahise ajyanwa mu igororero ry’abagore.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!