Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmushinga wo gushyingirwa ku basore n'inkumi ku myaka 18 uri kunonosorwa

Umushinga wo gushyingirwa ku basore n’inkumi ku myaka 18 uri kunonosorwa

Mu gihe itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango rizaba ritowe n’Inteko Ishinga Amategeko, umunyarwanda nibura ufite kuva ku myaka 18 y’ubukure azaba yemerewe gushyingirwa byemewe n’amategeko aho kuba imyaka 21.

Ubusanzwe itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango, ryateganyaga ko imyaka yo gushyingirwa ari 21.

Kuri uyu wa Mbere taliki 18 Werurwe 2024, ubwo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valantine, yagezaga ku Nteko Rusange ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, yavuze ko hari ingingo zagiweho impaka cyane harimo n’iyi ijyanye n’imyaka yo gushyingirwa.

Yagize ati: “Uyu mushinga uteganya ko igihe hari impamvu zumvikana, umuntu ufite imyaka y’ubukure, ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’akarere uburenganzira bwo gushyingirwa.”

Iri tegeko riteganya ko imyaka y’ubukure ari 18 y’amavuko, yemerera uyifite gukora ibintu byose bimuhuza n’abandi, uretse aho iri tegeko cyangwa andi mategeko abiteganya ukundi.

Icyakora iyo umwana ugejeje imyaka 16 afite impamvu zifite ishingiro, ababyeyi be bashobora kumusabira ubukure cyangwa akabyisabira mu gihe nta babyeyi afite.

Mu bihugu binyuranye bitari bike ku isi, birimo n’ibyo muri Afurika byemerera umuntu ugejeje ku myaka 18 y’ubukure kuba yashyingirwa.

Bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byemerera umuntu ugejeje ku myaka 18 y’amavuko gushingirwa birimo; Uganda, Kenya, RDC, Sudani y’Epfo ni 18 cyangwa 15 ku bakobwa byemejwe n’ababyeyi, Tanzania naho ni 18 na 15 cyangwa 14 ku bakobwa mu gihe byemeje n’ababyeyi naho mu Burundi ni 21 ikaba 18 ku bakobwa iyo byemejwe n’ababyeyi.

Mu bihe binyuranye, Abanyarwanda bakomeje kumvikana ahantu hanyuranye nko ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru basaba ko itegeko rivuga ko imyaka yo gushyingirwa ari 21 ryahindurwa ikaba 18 kuko n’ubusanzwe ariyo ifatwa nk’imyaka y’ubukure mu Rwanda.

Iyo umushinga umaze kwemezwa n’Inteko Rusange, woherezwa muri Komisiyo ibishinzwe kugira ngo iwunonosore, nyuma iwugarura mu Nteko Rusange kugira ngo iwutore ubone guhindura itegeko.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!