Mu gihugu cya Sudani y’Epfo amashuri yafunzwe nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guverinoma kubera igipimo cy’ubushyuhe gikabije cyageze kuri 45°C.
Mu gihe biteganyijwe ko ubu bushyuhe bushobora kumara ibyumweru bibiri, inzego z’Uburezi n’iz’Ubuzima zagiriye inama ababyeyi yo kwitwararika, babuza abana babo gukinira hanze umwanya munini.
Hari n’abitabye Imana nk’uko ku wa Gatandatu taliki 16 Werurwe 2024, byavuzwe n’abayobozi muri iki gihugu.
Aba bavuze ko igipimo cy’ubushyuhe kigihari haba kumanywa na nijoro, bakomeza bavuga ko bushobora guteza ibibazo by’umubiri ndetse n’ibyo mu mutwe.
Mu Cyumweru gishize muri Sudani y’Epfo abana nibura 15 bishwe na gapfura kubera ubushyuhe nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani y’Epfo.