Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Murehe ho mu Mudugudu wa Rushikiri, Niyonsenga Fabien w’imyaka 26 y’amavuko yatewe icyuma ubwo yari mu kabari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 16 Werurwe 2024, yitaba Imana.
Abakekwaho kubigiramo uruhare bahise batabwa muri yombi ni Dushimimana Emmanuel w’imyaka 19 y’amavuko afatanyije na Hatangimana Fidèl w’imyaka 28 y’amavuko.
Amakuru avuga ko abo basore bapfuye umukobwa ucuruza mu kabari bari banywereyemo.
Niyonsenga Fabien yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rukoma, babonye ko yanegekeya bamwihutana ku Bitaro bya Remera Rukoma ngo yitabweho, ariko biba iby’ubusa yitaba Imana.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yemereye iby’aya makuru Igihe avuga ko ari urugomo rwatewe n’ubusinzi.
Igihe yamenye amakuru ko Nyakwigendera yakomokaga mu Karere ka Ngororero, akaba yasize umugore bari bamaranye nk’amezi atandatu babana mu buryo butemewe n’amategeko.