Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo:Umwana w’imyaka itatu yapfiriye ahacukurwa ibumba

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024,mu karere ka Gasabo,umurenge wa Ndera,mu kagari ka Bwiza hamenyekanye inkuru y’umwana wapfiriye ahacukurwa ibumba.

Ibi bikaba byabaye saa saba z’amanywa aho bivugwako umwana witwa Akeza Kabaganwa Kellia w’imyaka 3 y’amavuko, yagiye ahacukurwa ibumba aherekeje umubyeyi we bikarangira aguye mu byobo biba byararetsemo amazi agapfa.

Nishimwe Eric,Gitifu w’akagari ka Bwiza yabwiye UMURUNGA ati:”Ikibazo umugabo asanzwe akoramo noneho umugore we akamugemurira ubwo bafataga ifunguro hashobora kuba habayeho uburangare, umwana akabacika.”

Gitifu akomeza agira inama abakorera muri iki gishanga, yaba ba nyiri ibirombe ndetse n’ababikoreramo ko nta mwana wemerewe kujyamo, avuga ko amabwiriza abuza abana kujya mu birombe ko bagomba kuba bari ku ishuri.

Akavuga ko batemerewe gukora imirimo ivunanye,yongeyeho ko uretse uwo mwana yazanye na nyina, basabwa kwitwararika kuko ari ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Hakunze kumvikana abantu bagwa mu birombe biba byaracukuwe mo ibumba, nyamara bamara kuvanamo ibumba ntibahite bataba ahacukuwe.

IFASHABAYO Gilbert/Umurunga.com

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!