Mu Karere ka Nyanza mu Kigo cya Ecole Saint Trinite umwarimu uhigisha arakekwaho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko, wiga muri GS Indangabarezi, nyuma yo kumenya ko ashakishwa yahise aburirwa irengero.
Amakuru avuga ko uwo mwarimu wateye inda umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko, ubwo yamenyaga amakuru ko ari gushakishwa, yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu.
BTN TV yabwiwe n’uwo mwana w’umukobwa ko ahora avugana n’uwo mwarimu kuri telefone, ariko akaba adatabwa muri yombi kandi ikibazo cye yarakigejeje mu nzego zitandukanye.
Avuga ko guterwa inda imburagihe byatumye acikiriza amashuri, ndetse akaba abayeho no mu buzima bubi.
Ati: “Ninjye wakorewe icyaha cyo guterwa inda, nibaza impamvu nyine uwo muntu adafatwa kandi turavugana buri munsi. Ingaruka byangizeho ni uko nari kuba ndi ku ishuri ariko iki gihembwe ntabwo nacyize nk’uko nari kucyiga.”
Ise w’uyu mwana nawe afite icyifuzo cy’uko uwateye inda umukobwa we, yashakishwa agakurikiranwa.
Ati: “Ikibazo umwana wanjye afite bamuteye inda yiga mu Ndangabarezi inda ayiterwa n’umwarimu wigishaga ku Kigo cya Saint Trinite, noneho twe twabimenye bitinze tukibimenya nabajije umwana ansobanurira ko ari uwo mwarimu njya kuri RIB mu Ruhango, nibwo bagiye kumufata basanga yagiye.”
Akomeza avuga ko yifuza ko uwo mwarimu aboneka agakurikiranwa.
Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse batangiye kuganiriza umuryango w’uyu mwana.
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi bw’Akarere ikibazo twarakimenye twatangiye gukurikirana ikibazo cye, ukekwa ko yamuteye inda ni umwarimu ariko akimara kumenya ko turimo turamukurikirana yahise atoroka ubu turiho turamushakisha.”
Yongeyeho ko bidakwiye ko umwarimu atera inda umunyeshuri, kuko ubusanzwe umurezi ari umuntu urera umwana akazavamo umugabo cyangwa umugore akanamugira inama zamufasha kuzavamo umubyeyi mwiza.
Ubusanzwe iki Kigo cya Saint Trinite uyu mwarimu yigishagaho giherereye mu Karere ka Nyanza, ariko gituranye n’Ikigo uyu mwana yigagaho cya GS Indangabarezi giherereye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango.
Ikigo cya Saint Trinite si ubwambere humvikanye inkuru y’umwarimu ukekwaho gutera umunyeshuri inda kuko no mu 2023 hafashwe abarimu bakekwaho gutera umunyeshuri inda, icyo gihe baje no gufatwa bari kugerageza kuyimukuriramo.