Abagera ku bantu 105 bafatwa nk’abamamyi bamaze gufatirwa ibihano, bazira kurangura umusaruro w’ibigori w’abahinzi nta burenganzira babiherewe.
Mu kiganiro na RBA, Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Werurwe 2024, yavuze ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), imaze guca abamamyi amande angana na miliyoni 40,5 Rwf.
Yavuze ko impamvu leta yahagurukiye aba bamamyi, ari uko bajya kugura umusaruro w’ibigori banyuze mu nzira zitemewe bagahenda abaturage.
Ibi byatangajwe mu gihe abaturage bamaze iminsi bavuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize, ko babonye umusaruro w’ibigori ariko bakabura isoko rihagije.
Karangwa Cassien we yavuze ko umuntu wese ugura umusaruro w’ibigori, agomba kuba yarahawe n’urwego rw’umurenge icyangombwa.
Yagize ati: “Tumaze gufata abantu 105 baciwe amande ageze muri miliyoni 40 Rwf. Ni ibintu bikorwa mu rwego rwo kwirinda abamamyi.”
Akomeza agira ati: “Hatanzwe icyangombwa ku rwego rw’umurenge, kugira ngo abagura uwo musaruro babe bafite icyangombwa cy’umurenge, bagure ariko bakurikije ibiciro. Harebwa ko ufite icyo cyangombwa ariko ukanakuriza ibiciro.”
Uyu muyobozi kandi yamaze impungenge abaturage abizeza ko uko umusaruro w’ibigori wangana kose utabura isoko ryaba iry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ati: “Umusaruro turawukeneye kuba waboneka ari mwinshi, niyo mpamvu leta yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro uzamuke, tubone uwo twohereza no mu mahanga.”
Gusa yavuze ko abaguzi badashobora kubonekera rimwe, bityo bisaba kugurisha buhoro buhoro.
Ati: “Ni ukugurisha buhoro buhoro, abaguzi baza kugura, ntibagurira mwese icya rimwe. Abaguzi barahari. Buri muntu ku rwego rwe, hari ibyo aba yiteguye.”
Kugeza ubu haracyakomeje ibikorwa remezo byo kubaka ubwanikiro bwo kwifashisha mu kwanika umusaruro ukomoka ku buhinzi, mu rwego rwo kwirinda ko hari umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura.