Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kirehe-Gatore:Ushinzwe uburezi yazize impanuka yatewe n’ikamyo

Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore ahazwi nka Cyunuzi, Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari ivuye Tanzania yagonze moto yari itwaye ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mushikiri witwa Olivier Shingiro, ahita yitaba Imana.

Olivier witabye Imana yari atwaye moto ifite ibirango RC967N, akaba yagonzwe n’ikamyo truck Howo T541DXX yari itwawe na Husseini Haule Ndila Yakobo.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru ati:”Ku isaha ya saa mbiri na 45 imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yavaga Tanzania yerekeza mu Rwanda, igeze ahitwa Cyunuzi ita umukono wayo isanga umuntu wari utwaye umugenzi avuye Ngoma yerekeza Kirehe, muri iyo Kamyo yarimo Shoferi n’undi muntu umwe, Shoferi n’uwo muntu bakomeretse bidakabije bahita bajyanwa mu bitaro bya Kirehe kugirango bahabwe ubuvuzi, ni mugihe uwo witabye Imana nawe yahise ajyanwa muri ibyo bitaro kugirango umurambo ukorerwe isuzuma”

SP Twizeyimana yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza ibimenyetso byose by’umuhanda , bagenda ku muvuduko wagenwe ndetse bakanasuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo, cyane cyane ziriya modoka ziva Tanzania.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!