Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero by’indege z’intambara mu Majyepfo ya Somaliya bigahitana abarwanyi batatu bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab.
Ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika buri ku mugabane w’Afurika (AFRICOM) bwatangaje ko byagabye icyo gitero taliki 10 z’uku kwezi bisabwe na Guverinoma ya Somaliya.
Cyemeza ko ibyagaragaye mu ikubitiro byerekana ko nta basivili baguye muri icyo gitero cyabereye mu Karere ka Shabelle mu birometero 71 uvuye mu Murwa mukuru Mogadishu.
Iki gitero ni icya gatanu ingabo z’Amerika zigabye muri Somaliya kuva uyu mwaka watangira. Mu mwaka ushize Amerika yagabye muri Somaliya ibitero nk’ibyo bigera kuri 18.
Itangazo ryashyize ahagaragara iby’icyo gitero, ntiryavuze niba cyagabwe ku barwanyi basanzwe ba Al-Shabab cyangwa niba ari ku bayobozi babo.
Hagati aho, ingabo za Somaliya zavuye mu mijyi ibiri zari zambuye abarwanyi ba Al-Shabab umwaka ushize nk’uko byemezwa n’abahatuye n’ubuyobozi bw’ingabo muri Somaliya.