Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Abashoferi batendeka abagenzi bamenyeshejwe ibihano bazajya bahabwa nibafatwa

Umushoferi uzajya afatwa yarengeje umubare w’abagenzi wagenwe muri Bus rusange azaba atwaye, azajya acibwa amande y’ibihumbi 30,000 Rwf kuri buri mugenzi watendetswe, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda.

Ibi Polisi yabitangaje ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagenzi bagaragazaga ko batishimiye uburyo batwarwamo muri Bus rusange, aho abashoferi babacucika bakagenda babangamiwe nyamara atari ikibazo cy’imodoka nke, ahubwo ari ukutumvikana kw’abatwara izi modoka.

Abakunze kugaragaza izi mbogamizi ni abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali, bagasaba inzego zibishinzwe gukemura iki kibazo cy’uburyo batwarwa kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi, yavuze ko iki kibazo bakizi, kandi ko kubufatanye n’izindi nzego hari icyo barimo gukora mu rwego rwo kugishakira igisubizo binyuze mu gukomeza kwigisha no guhana abarenze ku mabwiriza.

Ubusanzwe hari Bus nini zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70, harimo 40 bicaye neza na 30 bahagaze ariko usanga umubare w’abagenda bahagaze ujya kwikuba kabiri.

Iki kibazo kandi bamwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko bari bakigejeje muri Guverinoma kugira ngo gishakirwe igisubizo mu maguri mashya.

Ntibyafashe igihe kuko Leta iherutse kugeza Bus 200 mu Mujyi wa Kigali ndetse izindi 100 zikaba ziri mu nzira.

Ibi byasize kandi hafashwe icyemezo cyo gushyiraho ibyerekezo bishya abagenzi baganamo, mu rwego rwo kworohereza abagenzi hanashyirwaho ibiciro bishya.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!