Ubwato bwari butwaye Abanyekongo bwarayobye bwisanga bwageze mu Rwanda ku Kirwa cya Nkombo, ubu buri mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi, ndetse n’abo bwari butwaye baharaye.
Mu gihe nta burenganzira bwo kuhava barahabwa, ubwato n’aba banyekongo bwari butwaye baraguma mu Rwanda, ku ruhande rwabo batangiye gusaba kuvuganirwa.
Umwe mu bagenzi bayobeye muri ubu bwato ngo ni Eric, ati: “Twinjiye mu bwato ejo saa kumi, twarayeyo, umunsi wose turi hano, ubu nkuvugisha ni saa tanu n’igice z’ijoro, turacyari imbere. iruhande rwanjye nabonye impinja ziraba kubera inzara. Hariho umugore utwite bigaragara ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso (hypertension), amaze kuraba inshuro ebyiri. Nkubwiye ukuri birashoboka ko twakanguka hari abapfuye ejo niba ubu bwato butarekuwe.”
Si ubwato bwa Akonkwa bwafatiwe bugwate mu Rwanda gusa, ngo hari n’ubundi bwafashwe n’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi bwari bugiye gutabara ubwayobye nk’uko amakuru aturuka muri RD Congo abivuga.
Uruhande rw’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.
Abashinzwe ubwato bwa Akonkwa batangaje ko habaye kunanirwa kwa moteri, umuyaga usunika ubwato buva mu mazi ya Congo bugana ku Kirwa cya Nkombo, aho bwafatiwe mu isayo saa kumi n’igice za mugitondo.
src: Bwiza