Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Bashenguwe n’abana baguye mu mpanuka y’umuvu w’amazi bari bavuye ku ishuri

Mu Karere ka Muhanga, Umuvu w’amazi watwaye abana babiri bavaga ku ishuri ubaroha mu mugezi barapfa nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi.

Nsanzimana Védaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, yavuze ko abo bana bahitanywe n’impanuka y’amazi yabereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Kagari ka Buramba ho mu Mudugudu wa Gahembe.

Yavuze ko abatwaye n’uwo muvu, umwe yitwaga Cyubahiro Claver, mwene Ntakirutimana Védaste na Muhimpundu, mugenzi we yitwaga Dufitimana Dorcas warerwaga na Nyirakuru witwa Uyisabye Claudine, abo bana bose bari bafite imyaka ine y’amavuko.

Yagize ati: “Ubusanzwe ababyeyi b’abo bana bajyaga kubacyura ku ishuri, imvura yaguye batarabageraho.”

Gitifu akomeza avuga ko batembanywe n’umuvu babatabara bagasanga wabagejeje mu mugezi bakabakuramo bose barangije gupfa.

Ati: “Ubu imirambo yabo iracyari aho twayisize, RIB yatangiye gukora iperereza kuri iyi mpanuka.”

Gitifu Nsanzimana kandi yavuze ko abana benshi bo muri uyu murenge batacyambuka umugezi kuko Leta yagiye ibegereza ibigo by’amashuri.

Umuyobozi kandi yaboneyeho no kwihanganisha imiryango yabuze abana nk’aba bato.

Src: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!