Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y’umukobwa witwa Uwimaniduhaye Justine, witabye Imana nyuma y’iminsi icyenda asezeranye n’umukunzi we mu murenge.
Justine yitabye Imana taliki 09 Werurwe 2024, yari yarasezeranye n’umukunzi we Tuyisenge Amza ku wa 28 Gashyantare 2024. Uyu mukobwa witabye Imana ngo yari yarasoje Kaminuza.
Bamwe baravugwa ko yapfuye urupfu rutunguranye, gusa abandi bari gukeka ko yaba yararozwe kubera ishyari ry’uko yari agiye kurongorwa. Uwo musore ngo akunzwe n’abakobwa benshi.