Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Papa yatewe agahinda n’Abanyekongo bigaragambirije i Roma

Mu Mujyi wa Roma habereye imyigaragambyo yakozwe n’Abanyekongo, yo mu mahoro yamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu Burasirazuba bwa RD Congo, banagarukaga ku kuba umuryango Mpuzamahanga ukomeje kubireba ugaceceka.

Ku Cyumweru taliki 10 Werurwe 2024, nibwo iyi myigaragambyo yabereye kuri Kiliziya Mutagatifu Petero, aho Nyiributungane Papa Francis yabakiranye imbabazi ku bw’ibikomeje kubera mu gihugu cyabo.

Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’igitambo cya Misa, aho Abanyekongo bagera mu ijana bari bifatanyije n’abandi baturutse mu bindi bihugu.

Isengesho rya Angelus rirangiye, Papa ati: “Nakiranye imbabazi abagize Kiliziya gatorika ya Congo muri Rome. Mureke dusengere amahoro muri iki gihugu ndetse Ukraine n’ubutaka butagatifu (Palestine).”

Radio Okapi, ivuga ko imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa M23 ikomeje kwica abaturage mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Iyi mirwano imaze gukura abaturage benshi mu byabo ndetse ihangana hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo riracyakomeje.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!