Sunday, January 12, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Amashuri KAGAME Cup, ikipe ya ACEJ Karama yasezereye ACODES Mushishiro

Mu mukino w’abahungu wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2024 wahuje ikipe ya ACODES Mushishiro na ACEJ Karama, umukino wabereye ku kibuga cya Nyanza giherereye imbere y’ibiro by’Akagari ka Rwigerero, mu Mudugudu wa Nyanza, Umurenge wa Mushishiro, warangiye ACODES itsinzwe kuri penaliti.

Uyu mukino watinze gutangira bitewe n’uko amakipe y’abakobwa ya GS KIBYIMBA na GS NYARUSANGE yagombaga kubanza gukinira kuri iki kibuga ku isaha ya Saa tatu za mu gitondo yahageze akererewe cyane, ku buryo imikino yabo yatangiye hafi saa sita z’amanywa. Uyu mukino warangiye abakobwa ba GS KIBYIMBA batsinze GS NYARUSANGE bayirusha cyane ku bitego 2 ku 0.

Mu mukino wakurikiyeho, wari utegerejwe n’abatari bake, hanze y’ikibuga mu kwishyushya ( Warm up) wabonaga ikipe ya ACEJ ikonje ku buryo benshi batayihaga amahirwe. Ni mu gihe ku rundi ruhande wabonaga ikipe ya ACODES ifite morare iri hejuru.

Igihe cyageze nyuma yo gusuzuma ko buri mukinnyi afite ibyangombwa byuzuye, birimo indangamuntu no kuba yanditse kuri lisite yasinyweho n’umwe mu bayobozi b’ishuri, umusifuzi HAKIZIMANA Valens wari hagati mu kibuga ahuha mu ifirimbi umukino uratangira.

Ni umukino watangiye ubona ku mpande zombi harimo gutinyana no kwigana ariko ntibyasabye iminota irenze icumi umukino utangiye ikipe ya ACEJ yari yambaye imyambaro y’umutuku n’amasogisi y’umuhondo iba iteretsemo igitego cya mbere iba yishakiye abafana dore ko yaje nta mufana kandi ikibuga yakiniragaho kiri mu rugo ku ruhande rw’ikipe bakinaga.

Ikipe ya ACEJ Karama
Ikipe ya ACEJ Karama

Ibintu byahinduye isura ubona ko ikipe ya ACODES itangiye guhuzagurika, mu gihe yatangiye itsinda yerekeza ku biro by’Akagari ka Rwigerero yaje kubona koroneri maze kapiteni wayo uzwi nka Didier ayitera neza abakinnyi bamwe babanza guhusha umupira maze uragenda usanga umwataka wa ACODES aho yarahagaze aca bugufi awukubita umutwe asa n’uryamye igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

Ikipe ya ACODES Mushishiro
Ikipe ya ACODES Mushishiro

ACODES yahise igaruka mu mukino irataka karahava ari nako na ACEJ inyuzamo ku mipira yo hasi imigufi n’imiremire bahanahana banyanyagira bakagera imbere y’izamu ariko myugariro wa ACODES bakunda kwita NSONGO akababera ibamba.

ACEJ yakomeje kwataka, maze biturutse ku makosa ya myugariro iza kubona umupira w’umuterekano muri santimetero nkeya uvuye ku rubuga rw’amahina, bayiteye ikubita umutambiko w’izamu umupira uragaruka usanga umukinnyi wa ACEJ aho ahagaze awusubizamo igitego cya 2 kiba kirinjiye.

Bidateye kabiri ACODES yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe umwataka wayo maze Kapiteni Didier ayitera aho umunyezamu ahagaze arawuruka bawusubijemo uca hejuru.
Igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya ACEJ kuri 1 cya ACODES.

Igice cya kabiri gisa n’ikihariwe na ACODES byatumye ibona n’igitego cyo kwishyura ku ishoti riremereye cyane ryatewe na nimero Karindwi wayo wari unayambaye mu mugongo maze umuzamu akoraho arashya umupira ujya mu izamu. Umukino urangira ari ibitego 2 kuri 2 maze hakurikiraho penaliti.

Penaliti ya mbere yatewe na ACODES maze umukinnyi wayo ayita hanze inyura ku ruhande rw’igiti cy’izamu iba irahombye. Ntibyasabye ko ACEJ itera penaliti zose uko ari 5 kuko 4 zayo yazinjije neza, mu gihe iya gatatu ya ACODES nayo yahombye nanone itewe na Kapiteni Didier arongera ayiha umunyezamu. Maze umukino urangira kuri penaliti 4 za ACEJ kuri 2 za ACODES.

Mu yindi mikino mu bakobwa GS KANYANZA yatsinze 1 ku 0 GS CYEZA,
TTC Muhanga itsinda 3 ku 0 GS Kabgayi B. Mu bahungu NYABIKENKE yatsinze 1-0 PADRI VDJEKKO, naho GS SHYOGWE itsinda 1-0 GS GITARAMA.

Tubibutse ko iyi ari imikino ya 1/4  mu banyeshuri bari munsi y’imyaka 18 hakurikiyeho 1/2 cy’irangiza.

Ikipe ya GS KIBYIMBA yagaragaje ibyishimo bidasanzwe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!