Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Kinshasa: Abanyamakuru beretswe abantu batanu barimo abadepite babiri bivugwa ko ari ibyitso bya M23

Kuri uyu wa Gatanu taliki 08 Werurwe 2024, Abanyamakuru b’i Kinshasa beretswe abagabo batanu bivugwa ko ari ibyitso bya M23 bafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma.

Abafashwe barimo abadepite babiri batowe muri Kivu y’Amajyaruguru; Honorable Alain Aliongera, umwe mu bagize FCC, Ihuriro ry’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila na Honorable Hope Sabini Kibuya, umwe mu bagize ishyaka Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi.

Abandi barimo ni Germain Ngoa, Ngera Alio na Gabriel Imani.

Umuvugizi w’Ingabo za RD Congo, FARDC, General Sylvain Ekenge, niwe waberekanye kuri uyu wa Gatanu taliki 08 Werurwe 2024.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!